Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 16 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 13.42-52

Taliki 16 Kamena

Ikib.3

Ikib.3 Ariko abayuda babonye abantu ari benshi bagira ishyari ryinshi (45): Impuguro Pawulo na Barinaba batanze zabyaye umusaruro kuko abantu benshi bagize inyota yo gukomeza kumva ijambo ry’Imana. Igitangaje n’uko Abayuda bagize ishyari (43-45). Satani ntabwo ajya anezezwa n’uko umurimo w’Imana utera imbere. Niyo mpamvu abakozi b’Imana bagenda bahura n’ibibagerageza. Na Yesu yahuye n’izo ngorane kuko abanditsi n’Abafarisayo bahoraga bamutega imitego bashaka uko bazamwica (Mar.3.5-7). N’ubwo uhura na byinshi bikubangamira mu murimo w’Imana shikama ntucike intege. Abanyamahanga babyumvise batyo barishima bahimbaza ijambo ry’Imana (48): Kuberako ubutumwa bwiza bwaturutse mu Bayuda, Pawulo niho yahereye. Nyamara Abayuda ntibabwemeye, ari nacyo cyatumye ahindukirira abanyamahanga (46-47). Imana ishimwe ko uhereye cyera yagambiriye guha abanyamahanga agakiza ibinyujije mu mwana wayo Yesu Kristo (Gal.3.8). Ikibazo: Ese ujya wibuka agaciro k’agakiza wahawe? (Ef.2.11-12). Indir. 48 Agakiza

Details

Date:
Taliki 16 Kamena

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN