Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 15 Ukwezi kwa mbere Yohana 5.19-30 Ikib.5

January 15, 2024 - January 16, 2024

Nta cyo Umwana abasha gukora ubwe atabonye se agikora (19): Yesu yasobanuye ko ntacyo akora kubwe, ahubwo byose akora bihwanye n’ubushake bwa Se (30); ibyo Data akora byose n’Umwana arabikora, ndetse azakora n’ibiruta ibyo abantu babona (20). Ibi bitugaragariza ko Yesu Kristo ari Imana, kandi afite ububasha bwose muri Data, ntibatandukanye, we na Se ni Imana imwe (12.45). Uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho (24): Yesu yasobanuye neza ko kumva ijambo rye no kwizera Uwamutumye ariwe Se ariyo inzira y’ubugingo buhoraho. Kubera ko Data n'Umwana bahujwe cyane mu bikorwa byabo, kwizera Data by’ukuri ni ukwemera Umwana, kandi kwizera Umwana by’ukuri ni ukwemera Data. Abumva ijambo ry’Imana bakizera uwo mwana nibo bahabwa ubugingo buhoraho (3.16). Zirikana: Yesu ntabwo yazanywe no guciraho abantu ho iteka, yazanywe no kutugaruza ineza ngo akize abarimbuka (28-29). Indir. 333 Gushimisha.

Details

Start:
January 15, 2024
End:
January 16, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN