Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 14 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 18.1-17

Ukwezi kwa karindwi Taliki 14

Ikib.1

Kandi kuko basangira umwuga abana nabo bakorana umurimo (3): Mu kinyejana cya mbere umwami w’abami Kilawudiyo yatanze itegeko ko Abayuda bose birukanwa i Roma ibyo byatumye Akwila na Purisikila bisanga mu mujyi w’i Korinto. Ubwo Pawulo yari ageze muri uwo mujyi avuye Atenayi yasanze bahamaze igihe gito. Ariko kuko bari umuryango ufatanya muri byose babereye Pawulo umuyoboro wo kuvuga ubutumwa i Korinto atuje. Hari igihe tugira ibyago tukibwira ko ibyacu birangiye kandi ari uburyo Imana ishatse kuduhindurira icyerekezo cy’ubuzima. Ubwo hariho impaka z’amagambo n’iz’amazina n’izamategeko yanyu nimubyirangirize (16): Pawulo yabwiwe n’Imana mu nzozi ko atagomba guceceka kuko hari abantu benshi Imana ishobora gukoresha (9). Imana ntibeshya. Ubwo abayuda bahuzaga Inama yo kugirira nabi Pawulo, Imana yakoresheje Galiyo umuyobozi wo muri uwo mujyi kumukiza atari uko asanzwe yizera ahubwo kuko Imana ikoresha uwo ishatse wese. Zirikana: Komeza wizere Imana mu bihe bikomeye izakoresha abo udakeka kugira ngo igukize.

Details

Date:
Ukwezi kwa karindwi Taliki 14

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN