Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 12 Ukwezi kwa kabiri Yohana 9.1-12 Ikib.3,4

February 12, 2024 - February 13, 2024

“…Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu.” (7). Mu gihe cye, Yesu yakijije abantu benshi mu buryo bunyuranye. Hari aho yategekaga gusa atagombye kugera k’uwabaga arwaye, nuko agakira atyo nk’uko bigaragara ku mwana w’umutware (Yoh.4.46-53). Yesu akiza uyu muntu wavutse atabona, yaciriye amacandwe hasi ayatobesha akondo agasiga mu maso y’uwari ufite ubumuga bwo kutabona, nuko aramubwira ngo ajye kwiyuhagira mu kidendezi cy’i Silowamu, aragenda ariyuhagira agaruka yakize(11). Mbega igitangaza! Inzira Yesu anyujijemo akemura ikibazo cy’umuntu uyu munsi, si yo azakoresha igihe cyose. Yesu agira nzira nyinshi akoresha kugira ngo akize umuntu, ashobora no guhimba inzira aho itegeze iba ngo adukize (Kuva 14.29). Twirinde rero kugira ibyo dufata nk’ihame cyangwa ngo tubimenyere. Abigishwa bashatse guhuza ikibazo cy’uwari ufite ubumuga bwo kutabona no kuba hari umuntu waba yarakoze icyaha, ariko Yesu ababwira ko nta sano bifitanye (3). Zirikana: Ibibazo byawe byose Imana irabizi, kandi ibifitiye ibisubizo bikwiriye (2 Kor.12:7-10). Indir. 145 Gushimisha.

Details

Start:
February 12, 2024
End:
February 13, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN