Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 11 Ukwezi kwa munani Matayo 21.23-32

Ukwezi kwa munani Taliki 11

Qn. 2, 7

Ndababwira ukuri yuko abakoresha b’ikoro n’abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw’Imana (31): Abamubazaga aho akura ubutware, bari abakuru bo mubatambyi, n’abakuru b’imiryango y’Abayahudi. Aba nibo bagombaga kumenya mbere yabandi bose ko Yesu ari we mukiza abahanuzi bavuze. Ariko imyumvire y’isi ishyira icyaha imbere yari yarababase, banga gushyira hasi icyubahiro cyabo ngo bagihe Imana. Bamubajije ikibazo (23), bazi igisubizo, ariko byarabananiye kwemera ukuri. Byari ukumugerageza gusa. Kuberako Yesu abasha kureba mu mitima y’abantu, yari azi ukuri bari guhisha (24). Abo bitaga ko ari abanyabyaha harimo ; abakoresha b’ikoro n’aba maraya, bari barakiriye ukuri baremera, kandi bakirwa n’Imana ibasha guhanagura icyaha cy’ushaka agakiza (32). Agakiza ntabwo ari ak’abantu bamwe, cyangwa basa ukuntu runaka ; Yesu ahora yingingira buri wese ku Mana agira ngo buri wese yihane ahindukire akizwe. Gusenga: Mwami Yesu ndagusabye ngo unkoreshe mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bakwizere bagukurikire kandi bagukorere.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 11

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN