Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 10 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 9.1-24 Ikib.2

June 10, 2024 - June 11, 2024

Kuko uyu munsi Uwiteka aribubanekere (4): Ku munsi wa nyuma wo kwezerezwa umurimo, abatambyi bashoje icyumweru cyo kwiyeza bitambira igitambo cyo gukuraho ibyaha n’icyo koswa (1), barangije batambira ubwoko bwa Isirayeli ibitambo by’ubwoko butatu uko byategetswe: icyo gukuraho ibyaha, icyo koswa n’icy’uko bari amahoro (7). Ibyo byose babikora bafite isezerano ko nibabirangiza Uwiteka aribugaragare hagati yabo (4). Mose na Aroni binjira mw’ihema ry’ibonaniro barisohokamo bahesha abantu umugisha (23): Iri ni isomo rikomeye kuri buri muntu wese uyobora abantu b’Imana. Mbere yo kugira icyo akora ndetse n’icyo ababwira yagombye kubanza akajya imbere y’Imana akavayo ahesha umugisha. Umukozi w’Imana Billy Graham yigeze kuvuga ngo “mbere yo kubwira abantu iby’Imana, ujye ubanza ubwire Imana iby’abo bantu”! Zirikana: Iyo icyubahiro cy’Uwiteka kigaragaye ahantu, abahari bose baca bugufi ntawubibabwirije (24).

Details

Start:
June 10, 2024
End:
June 11, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN