Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 1 Ukwezi kwa mbere Yohana 1.1-14 Ikib.2

January 1, 2024 - January 2, 2024

Mbere na mbere hariho jambo (1): Isi n’ibiyuzuye byose ni imirimo y’intoki z’Imana, kuko nta kintu na kimwe kitaremwe na yo (3). Iyo Mana ni yo Yohana yise Jambo. Jambo ni Yesu, yari kumwe n’Imana mu gihe ibiriho byose byaremwaga. Uwo mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya (5): Yohana agaragaza ko hari ikibazo cy’uko Yesu yakiriwe, yaje ari urumuri rucana mu mwijima, ariko umwijima wanga kwakira umucyo, ikindi yaje mu isi nayo iramwirengagiza, kandi yaje mu bye ariko abe ntibamwakira. Ese ujya wibuka gusengera abakiri mu mwijima, bitewe no kwanga kwakira Jambo? Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana (12): Yohana agaragaza ko abemeye Jambo byabahinduriye izina, bitwa abana b’Imana. Ni yo mpamvu abahinduriwe amateka, tugahabwa ikituranga gishya, tuzasa na Yesu niyerekanwa (1Yoh.3.2). Gusenga: Mana yaremye byose, intege nke zacu zose turazemera. Duhe guhora tumurikirwa nawe maze tugendere mu mucyo wawe iteka. Indir. 154 Gushimisha.

Details

Start:
January 1, 2024
End:
January 2, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN