Kuwa kane 10 Ukwezi kwa kane Matayo 26.17-30
Ikib.2,7 Kuko aya ari amaraso y’isezerano rishya (28a): Isezerano Imana yagiranye n’Abisirayeli ryahamijwe n’amaraso y’inka (Kuva 24.5-8). Nyuma y’aho, Imana yababwiye ko izagirana nabo isezerano rishya ritandukanye n’iryo yari yaragiranye na ba sekuruza babo (Yer.31.31-32). Iri sezerano ryari rigiye guhamywa n’amaraso atari ay’inka, ahubwo y’Umwana w’Imana ubwe. Amaraso ava ku bwa benshi ngo babarirwe ibyaha […]