Kuwa kabiri 22 Ukwezi kwa kane Zaburi 92.1-16
Ikib.5 Uwiteka, erega imirimo wakoze irakomeye! (6): Abahanga muri Bibiliya bananiwe kumenya umwanditsi w’iyi Zaburi nziza cyane, kugeza naho bamwe batekereza ko yaririmbwe na Adamu, ubwo yari amaze kwitegereza imirimo itangaje yo kurema kw’Imana, biranashoboka ko Adamu yaba yarayiririmbye ku munsi yaruhutseho ku isabato bwa mbere. Imana yacu igaragarira cyane mu byaremwe, yaba ibirebwa n’amaso […]