Kuwa mbere 5 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 2.11-21
Ikib.1,3 Ubwo kefa yazaga muri Antiyokiya, namugishije impaka duhanganye (11): Pawulo yakomeje guha Abagalatiya ubuhamya bwe bw’ukuntu yatinyutse kwamaganira Petero mu ruhame kubera imyifatire ye y’uburyarya yashoboraga gutuma ubutumwa bwiza bubangamirwa. Imyifatire ya Petero yo kunena abatakebwe kubera gutinya Abayuda yatumye n’abandi bakurikiza urugero rubi yabahaye. Pawulo ntiyabyihanganiye cyangwa ngo aceceke ahubwo yamaganye iyo myifatire […]