Kuwa gatandatu 10 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 4.21-31
Ikib.1 ...Uw’umugeni yavutse ku bw’isezerano ry’Imana (23): Umwana wavutse k’umuja yavutse mu buryo busanzwe kuko abamubyaye bari bakiri mu myaka y’ubukure aho bashobora kubyara. Nyamara umwana wavutse k’umugeni utarigeze aba umuja, yavutse ababyeyi be baracuze. Imana yazuye ingingo zabo zapfuye maze umwana w’isezerano avuka mu bitangaza.