
- This event has passed.
Kuwa mbere 9 Ukwezi kwa cumi n’abiri Ezira 5.1-17
Ikib.3
Nuko abahanuzi Hagayi na Zekariya mwene Ido bahanurira abari i Buyuda n’i Yerusalemu (1): Aba bahanuzi, bahanuraga mu izina ry’Imana ya Isirayeli, ubuhanuzi bwabo bwatumye Zerubabeli na bagenzi be bongera basubizwamo imbaraga, bongera gusubukura inyubako y’urusengero, bari kumwe n’abahanuzi babafashaga. Impano Imana yaduhaye zikwiye gukoreshwa mu kwagura ubwami bwayo, aho kuba intwaro yo kurema ibice no kwishakira indamu (2Tim.1:6). Ariko amaso y’Imana aba ku batware b’Abayuda ntibababuza kubaka…(5): Ibi bisonga by’umwami Dariyo wimye ingoma asimbuye Aritazeruzi wari warumviye amabwire agahagarika inyubako, baje bakozweho n’Imana. Imana ituma badahutiraho ngo bongere guhagarika iyubakwa ry’urusengero, ahubwo batega amatwi bahabwa ubusobanuro (11-17). Ubu busobanuro babutangamo raporo ku mwami. Uku niko bijya bigenda iyo Imana ishyigikiye ibyo dukora, ibana natwe muri byose. Gusenga: Mwami wacu, dusengeye abakozi bawe, kugira ngo ubane nabo, ubahe gukora umurimo wawe bisanzuye.