Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 7 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 13.1-23

October 7, 2024

Ikib.1

Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko turi amahoro (9): Sawuli yakoze ibitandukanye n’ibyo yategetswe n’Umuhanuzi Samweli (1Sam. 10.8), atamba igitambo bimuhwanirizwa no kwica itegeko ry’Imana. Hari ubwo dufata ibintu mu buryo bworoshye, nyamara tutazi ko Imana iba ishaka kureba igipimo cyo kumvira kwacu. …Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka, (14): Uyu ni umwe mu mirongo abantu bagoreka muri Bibiliya, ntibawuvuge uko wanditse, ndetse ntibawushyire mu gihe wavugiwemo. Hari abavuga ko Dawidi yari afite umutima umeze nk’uw’Imana, cyangwa umutima w’Imana; nyamara Samweli atubwira ko Dawidi yari ameze nk’uko umutima w’Imana ushaka (imiterere ye, imibereho ye). Ibi Imana ntiyabivuze nyuma yo kubona ibikorwa bya Dawidi, ahubwo yabivuze mbere akiri umwana, kandi atarajya ku ngoma. Imana ituzi tutaravuka (Yer.1.5; Zab.139.16). Zirikana: Ukwiriye guhitamo uburyo bwo kwisomera Bibiliya ubwawe, aho kugarukira ku byo wumvanye abandi. Indir. 289 Gushimisha.

Details

Date:
October 7, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN