
- This event has passed.
Kuwa mbere 5 Ukwezi kwa munani Ibyakozwe n’Intumwa 4.1-12
Ikib.3,2
Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry’Imana barizera (4): Abasadukayo ntabwo bizeraga kuzuka kw’abapfuye, niyo bumvaga hari umuntu urimo kubyigishaho byazamuraga impaka cyangwa amakimbirane (23.6-8). Bamaze kubona Petero na Yohana bigisha kuri ibyo babashyize mu nzu y’imbohe (3), kuko ntibiyumvishaga uburyo Yesu yazutse, ndetse ntibashakaga no kubyumva. Gusa imigambi y’abantu no kugira nabi kwabo ntibikuraho umugambi w’Imana, nubwo Petero na Yohana bafashwe, ariko ibyo bavugiye muruhame byahinduye imitima ya benshi barakizwa (4). Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka (11): Yesu yanzwe n’abantu yaje gucungura, ariko ashyirwa hejuru na Data wa twese ushobora byose wamutumye kutugirira neza. Mbega urukundo rutangaje, muri we niho honyine agakiza kabonerwa (12)! Mukristo mwene Data ndagusabira komatana na Yesu ukaba muri we na we agatura muri wowe. Zirikana: Imana iragukunda bihebuje, ujye uhora uyishima (1Tes.5.16-18). Indir.1 Agakiza.