
- This event has passed.
Kuwa mbere 5 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 2.11-21
Ikib.1,3
Ubwo kefa yazaga muri Antiyokiya, namugishije impaka duhanganye
(11): Pawulo yakomeje guha Abagalatiya ubuhamya bwe bw’ukuntu yatinyutse
kwamaganira Petero mu ruhame kubera imyifatire ye y’uburyarya yashoboraga
gutuma ubutumwa bwiza bubangamirwa. Imyifatire ya Petero yo kunena
abatakebwe kubera gutinya Abayuda yatumye n’abandi bakurikiza urugero
rubi yabahaye. Pawulo ntiyabyihanganiye cyangwa ngo aceceke ahubwo
yamaganye iyo myifatire idahwitse. Umuhanga umwe yaranditse ngo: “Isi iri mu
kaga kadaterwa gusa n’abantu babi bakora ibibi ngo ahubwo gaterwa n’abantu
beza bicecekera”. Aho ntihaba hariho ibyo dukora tuzi neza ko bidakwiriye
kubera gutinya amaso y’abantu tukicecekera? “…Si jye uriho, ahubwo ni
Kristo uriho muri jye.” (20): Pawulo yakomeje gusobanura neza ko nta muntu
utsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko ahubwo ko atsindishirizwa
no kwizera Yesu Kristo wenyine (16). Zirikana: Uwizeye Kristo aba yemeye
Umusomyi wa Bibiliya 2025 52
ko kamere ye ibambwa maze Yesu akaba ariwe umukoreramo. Indir. 83
Gushimisha.