Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 3 Ukwezi kwa kabiri Matayo 9.27-38

Taliki 3 Gashyantare - Taliki 4 Gashyantare

Ikib.2 Mwizeye ko mbishobora? (28): Yesu asubiza abantu baje bamugana ku kibazo cyo kutabona bari bafite, yarababajije niba babona ko hari icyo yakora kuri ubwo burwayi bwabo, abasubiza nk’uwabakiza bamusubiza ko bamwizeye. Ijambo ry’Imana ritubwira ko kwizera ari impano itangwa n’Imana ubwayo (Ef.2.8-9). Hari igihe kwizera k’umuntu kugabanuka cyangwa akanamuka bitewe n’ibikomeye yanyuzemo, uburwayi, inzara, kubura akazi, ubukene bukabije n’ibindi byinshi, ariko Imana yemera ko ubinyuramo kugira ngo ikomeze ityaze kwizera kwa muntu. Kwizera bituma abantu bagira ubutwari bwo gukomeza gukora ibyiza, kwizera bituma umuntu yihanganira ibimugerageza bitari bimwe byo muri iki gihe kiruhije, bigatanga icyizere cy’ejo hazaza, ndetse bigahesha uwizera ubugingo bw’iteka. Yakobo yavuze ko “Kwizera gutera kwihangana, kandi kwihangana nako gutera kunesha, kunesha kuzana ibyiringiro” (Yak.1.3). Gusenga: Nyagasani Mana nyongerera kwizera nkomeze nkunambeho kandi ngukorere uko bikwiye. Indir. 394 Gushimisha.

Details

Start:
Taliki 3 Gashyantare
End:
Taliki 4 Gashyantare

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN