Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 28 Ukwezi kwa cumi 1 Abatesalonike 4.13-18

October 28, 2024

Ikib.7

Ariko bene Data ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka nba bandi badafite ibyiringiro (13): Iri Torero ry’Abatesalonike ryizeraga cyane kugaruka kwa Yesu Kristo, bigatuma Pawulo abishimira cyane. Byashoboka ko muri ibi bihe abagize iri Torero ry’i Tesalonike bibazaga cyane kuby’urupfu n’umuzuko, bakaba bari bafite ikibazo gikomeye cy’uko abasinziriye batazajya mu ijuru, ahubwo Kristo azatwara abo azasanga bakiriho. Pawulo arabahamiriza ko abasinziriye ari bo bazatubanziriza kuzamurwa (16). Ntabwo dukwiriye kwiheba nk’abadafite ibyiringiro by’ubugingo buhoraho, ahubwo dukwiriye gusobanukirwa ko urupfu ari inzira ituganisha ku muzuko n’ubugingo buhoraho (Yoh.11.25-26). Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo (18): Abakristo barasangira, bagasengana, ndetse bakanasurana, ibi bituma bahumurizanya. Abatesalonike barashishikarizwa guhumurizanya, yaba mu biganiro byihariye, ndetse no mu bikorwa. Icyifuzo: Ujye wibuka gusengera abatarakizwa kugira ngo bakizwe n’urukundo rw’Imana berezwe kubaho iteka. Indir. 70 Gushimisha.

Details

Date:
October 28, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN