
- This event has passed.
Kuwa mbere 26 Ukwezi kwa gatanu Abacamanza 7.15-25
Ikib.1,3
Nimuhaguruke kuko Uwiteka yatugabije Abamidiyani (15): Gideyoni yamenye umugambi w’Imana ku Bamidiyani. Ntiyatinze yahise ahagurukana n’ingabo ze bajya kubatera. Bakoresheje uburyo bworoheje ariko barabanesha. Dore aho izo mbaraga zavuye; 1. Umuyobozi mwiza abanza gusuzuma neza ibigomba gukorwa maze akabisobanurira abo ayoboye. 2. Abantu bafite umutima wo kumvira no gukorera hamwe. 3. Abantu bakorera ku isezerano bahawe, kandi muri byose bagashyira imbere uwaribahaye (20). Ikintu cy’ingenzi Yesu yasabiraga abigishwa be, ni uguhuza umutima bakaba umwe (Yoh.17.20-22). Abakristo ni tuba umwe muri Yesu ntakizatunanira. Arababwira ati: “Mundebereho...” (17): Kugira ngo ingabo 300 zitere ingabo 135,000 byasabaga kugira ukwizera no kumvira umuyobozi wazo. Uko Gideyoni yizeye Imana nta gushidikanya ni ko ni ingabo ze zamurebeyeho zikora ibyo akora. Inama: Abayobozi bo ku nzego zose bagombye kuba intangarugero mu byo bakora, kuko kora ndebe iruta vuga numve. Indir. 204 Gushimisha.