
- This event has passed.
Kuwa mbere 24 Ukwezi kwa kabiri Matayo 12.1-21
Ikib.2
Kuko Umwana w’umuntu ari Umwami w’isabato (8): Abafarisayo bashinje Abagishwa ba Yesu ko bakora ibizira ku isabato, abafarisayo bashakaga impamvu ifatika yatuma bafatira Yesu mu ikosa hamwe n’abigishwa be, dore ko hari ubwo bari bagiye ku mwicira i Yerusalemu, kimwe rero bari bafite cyo kumuregesha ni isabato no kutubahariza amategeko. Inzira z’Abafarisayo ku mwana w’Umuntu zari nyinshi ariko ntizabujije umugambi w’Imana gusohora, natwe abanyabyaha turababarirwa. Ariko ndababwira yuko uruta urusengero ari hano (6): Yesu avuga aya magambo yashakaga kugaragaza iby’ubwami bwe bw’amahoro kandi yarimo ahamya ko ariwe kiruhuko abantu bakeneye, mu bigaragara abantu yabwiraga yarabasobanukiwe ndetse yarazi nibyo bakeneye kumenya ko ariwe Mwami uruta isabato n’urusengero. Ubu Yesu aba muri twe natwe tukaba muri we (Yoh.14.20). Zirikana: Imana ntiba aha cyangwa hariya ahubwo ibera hose icyarimwe, ujye uhora utuganye mubyo ukora byose kuko iba ikureba (Yer.23.23-24).