
- This event has passed.
Kuwa mbere 24 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 18.12-20.
Ikib.1,4
Nuko so wo mu ijuru ntashaka ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka
(14): Umugambi w’Imana ni uko hatagira numwe urimbuka ahubwo amoko yose
atuye isi abone agakiza (Yoh. 3.16). Ntabwo Imana yashatse ko agakiza kaba
ak’Abisirayeli gusa ahubwo ni agakiza kacu twese. Niyo mpamvu abakijijwe
ari twebwe Yesu akoresha ngo tugere no kubatarizera. Saba Yesu akugire
umugende ugeza amazi y’ubugingo ku basaraye. Kandi niyanga kumvira abo
uzabibwire itorero, niyanga kuryumvira naryo, azakubeho nk’umupagani
(17): Amakimbirane ntazabura kuza mu gihe duhura turi benshi, tukagira ibyo
duhuriraho, n’imirimo inyuranye dukorana, kandi dufite ibitekerezo n’amateka
bitandukanye. Ariko Yesu yatanze umurongo n’intambwe abantu batera
kugira ngo bakemure amakimbirane mu gihe yavutse (15-17). Uburyo umuntu
yitwara mu makimbirane nibyo byerekana urugero agezeho akura mu mwuka.
Icyifuzo: Sengera abantu uzi bari mu makimbirane kugira ngo bacire bugufi
Yesu abanyuze mu ntambwe zikwiriye zo kuyakemura. Indir. 33 Gushimisha.