Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 21 Ukwezi kwa kane Zaburi 91.1-16

Taliki 21 Mata

Ikib.2
Uba mu rwihisho bw’Isumbabyose, azahama mu gicu cy’Ishoborabyose
(1): Ntahantu hahari umuntu yakwereka undi ko ariho hari urwihisho
rw’Isumbabyose, haba mu madini yacu dusengeramo, cyangwa mu miryango
tuvukamo, kuko aho hose naho umwanzi yahaduterera. Bibiliya ivuga ko kuba
mu rwihisho rw’Isumbabyose ari ukuba mu Mana ubwayo (Imig.18.10). Uyu
muririmbyi rero avuga ko umuntu uba mu rwihisho rw’Uwiteka azagumamo,
kuko mu Mana ariho hari ubuhungiro (2). Yesu nawe avuga ko, uzinjira muri we
nashaka gusohoka azasohoka ariko uzagumamo azabona mo urwuri (Yoh.10.9).
Niba uri muri Yesu neza gumamo. Kuko azagutegekera abamarayika be,
ngo bakurindire mu nzira zawe zose (11): Abamarayika ntabwo ari abo
gusengwa, cyangwa kwiragiza, ahubwo ni abo kuturinda no gukorera twebwe
abari mu bwihisho bw’Uwiteka, kuko aritwe tuzaragwa agakiza (Heb.1.14). Ni
iby’igiciro kumenya ko abamarayika bazajya baturamira mu maboko kugira ngo
tudakomereka (12). Icyifuzo: Sengera abakristo, kugira ngo bizere uburinzi
bw’Imana kuri bo. Indir. 109 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 21 Mata

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN