Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 21 Ukwezi kwa cumi Zaburi 79.1-13

October 21, 2024

Ikib.2,1

Mana, abanyamahanga baje mu mwandu wawe (1): Bamwe batekereza ko iyi Zaburi y’Asafu yanditswe Yerusalemu imaze gusenywa n’ingabo z’i Babuloni, ikaba ariyo mpamvu irimo agahinda, n’akababaro k’Abisirayeli kubwo guterwa, kwicwa no kugirirwa nabi n’ingabo zabateye (1-4). Byatumye batakira Imana bayisaba kubatabara mu maboko y’umubisha. Hanyuma baciye bugufi barihana basaba imbabazi Imana (8-9). …Tuzabigushimira iteka… (13): Abisirayeli biyemeje ko Imana nibababarira ikabatabara, ikabagobotora mu maboko y’abanzi babo, nabo bazashimira Imana, bakerekana ishimwe ibihe byose (13). Natwe hari igihe tugotwa n’ibibazo binyuranye hanyuma twabona biturembeje tugatakira Imana ngo idutabare, ndetse ubundi tugasezeranira Imana ko tuzatanga ishimwe. Ubundi tukagira ibintu duhiga imbere y’Imana ko tuzabikora nimara kudutabara. Ikibazo: Ese waba warahiguye umuhigo wahize mugihe wasabaga Imana kugutabara? Indir. 41 Gushimisha.

Details

Date:
October 21, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN