Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 19 Ukwezi kwa gatanu Abacamanza 3.15-31

Taliki 19 Gicurasi

Ikib.2

Uwiteka abahagurukiriza Ehudi mwene Gera (15): Imibereho ya Abisirayeli imeze nk’uruziga ruzenguruka. Iyo bavaga mu masezerano bagiranye n’Imana baraneshwaga, bakaba abacakara. Batakira Uwiteka akabagirira Imbabazi, akabahagurukiriza umucunguzi, bagatsinda abanzi babo. Umucunguzi yamara gupfa bakongera bagakora ibyaha... bigahora bityo. Ehudi amaze kumenya umugambi w’Imana ku bwoko bwe n’uko ishaka kumukoresha; yihaye intego, ashyiraho ingamba zizatuma ayigeraho, yihaye kandi na gahunda iteguye neza ayigenderaho (16-23). Intsinzi ku Bamowabu iraboneka. Abisirayeli bagira amahoro imyaka 80. Abantu barahinduka ariko Imana yo ntihinduka. Na we akiza Abisirayeli (31): Kwicisha abantu 600 igihosho ntibyari ibintu bisanzwe. Byari mu isezerano ry’Imana ry’uko ibagabije ababisha babo. Iyo Imana iguhamagariye umurimo wayo ntukisuzugure. Aho imbaraga zawe zirangirira ni ho iz’Imana zitangirira. Inama: Bwira abandi ibyo Imana yagukoresheje, kugira ngo nabo bajye bemera kujya aho Imana ibatumye.

Details

Date:
Taliki 19 Gicurasi

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN