Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 18 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 9.20-27

November 18, 2024

Ikib.5

Ngikomeje gusenga umugabo Gaburiyeli nabonaga ngitangira kwerekwa aratumwa (21): Ubu ni ubwa kabiri malayika Gaburiyeli atumwa kuri Daniyeli; ubwa mbere yari aje ku musobanurira inzozi z’ubutegetsi buzategeka isi (8.16), none agarutse aje kumubwira amakuru y’umurwa wera Yerusalemu. Imana yacu ishimwe ko ijya itumenyesha iby’ubwiru bw’ijuru. Uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi (25): Birashoboka ko iri tangira ryo kongera kubaka Yerusalemu, ritangira kubarwa ku ngoma ya Kuro wategetse kongera kubaka umurwa wa Yerusalemu (2 Ngoma 36.22-23), hari muri 538 mbere ya Yesu. Gusa uko Yerusalemu izasanwa kose, nyuma izongera isenywe, kuko n’uwategetse ko isanwa nawe azakurwaho (26). Zirikana: Abakijijwe tuzaba mu murwa utazasenywa, kuko utubatswe n’amaboko y’abantu. Indir. 215 Gushimisha.

Details

Date:
November 18, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN