
- This event has passed.
Kuwa mbere 16 Ukwezi kwa cyenda Ibyakozwe n’Intumwa 8.26-40
Ikib.3
Ibyo usoma ibyo urabyumva? (30): Filipo yasanze uyu mugabo w’Umunyetiyopiya asoma ibyanditswe. Yakoresheje ayo mahirwe abona uko amubwiriza ubutumwa bwiza. Filipo yatubera urugero rwiza rwo gukoresha amahirwe tubonye ngo tubwirize abantu ubutumwa bwiza. 1. Yumviye Umwuka Wera aho amuyobora hose. 2. Yatangiriye ikiganiro aho uwasomaga yari yajijwe bimukomereye. 3. Yamusobanuriye uburyo Yesu yaje gusohoza ubuhanuzi bwa Yesaya. Mu gihe dusangiza abandi ubutumwa bwiza, dukwiriye guhera aho uwo tuganiriza yitayeho, afitiye ubukene, cyangwa amatsiko. Nyuma y’ibyo tukamwereka umumaro w’ijambo ry’Imana ku buzima bwe. Hari abantu benshi bakeneye gusobanukirwa ijambo ry’Imana, bakaryizera rigahindura ubuzima bwabo. Gusenga: Mwuka Wera, mpishurira kandi umpe gushira amanga mbwirize abantu iby’Ubwami bw’Imana. Indir. 409 Gushimisha.