Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 12 Ukwezi kwa munani Yosuwa 1.1-18

August 12, 2024 - August 13, 2024

INCAMAKE Y’IGITABO CY’UMUHANUZI YOSUWA

Mose amaze gupfa, yasimbuwe n’umugaragu we Yosuwa. Yosuwa yabaye umugaba w’ingabo z’Abisirayeli w’umuhanga n’intwari. Yizeraga Imana cyane, akayumvira muri byose. Izina Yosuwa risobanura ngo “Uwiteka arakiza”. Mu rurimi rw’igiheburayo Yosuwa ni Yesu. Uwashaka yavuga ko iki gitabo ari igitabo cy’intambara, kuko gisobanura uburyo bwose Abisirayeli bayobowe na Yosuwa bagatsindira igihugu Imana yabasezeranije. Kuri twe abakrsito kwinjira mu gihugu cy’i Kanani twabigereranya n’ubugingo Imana iduhera muri Kristo, n’uburenganzira duheshwa no kumwizera. Ni n’ikigereranyo cy’intambara abizera Yesu turwana na Satani n’ibyaha. Iki gitabo kitwereka ko kunesha ari uguhora tuyoboka umugaba wacu Yesu. Ibirimo: 1-5: Kwinjira mu gihugu cy’i Kanani. 6-8: Gufatwa kw’i Yeriko n’icyaha cya Akani. 9-12: Uburyarya bw’ab’i Gibeyoni. 13-22: Igabana ry’igihugu cy’i Kanani. 23-24: Ijambo rya nyuma rya Yosuwa n’urupfu rwe.

Ikib.1

Aho muzakandagira hose ndahabahaye, nk’uko nabwiye Mose (3): Urupfu rwa Mose ntabwo rwahagaritse gahunda n’umugambi w’Imana. Yosuwa yasobanuriwe imbibi z’igihugu bagombaga kwigarurira. Icyakora kugira ngo Yosuwa azagire ihirwe mu nzira ze, n’uko yagombaga gushikama, akitondera amategeko Mose yabagejejeho (7). Natwe abizera bo mu isezerano rishya, amasezerano Imana yaduhereye mu mwana wayo Yesu Kristo ntakuka. Tuzirikane ayo masezerano dukurikiza ijambo ry’Imana, nayo izagumana natwe (Yoh.14.23; Mat.28.19-20). Ibyo udutegeka byose tuzabikora,… (16): Abarubeni, Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase bo bari barageze muri gakondo yabo hakuno ya Yorodani. Nyamara ntibagombaga kuruhuka mu gihe bene wabo bose batari bigarurira nabo gakondo yabo. Ese aho twebwe iyo tumaze kwakira agakiza, ntiturambya, ntidutekereze kuri bene wacu bagitsikamiwe na Satani? Zirikana: Ijambo ry’Imana riduhugurira kutizirikana twenyine, tukazirikana n’abandi (Fili.2.4).  Indir. 406 Gushimisha.

Details

Start:
August 12, 2024
End:
August 13, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN