
- This event has passed.
Kuwa mbere 11 Ukwezi kwa cumi na kumwe Zaburi 81.1-17
Ikib.4
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga…(1): Abantu b’Imana basabwe guha Imana icyubahiro bayiririmbira n’amajwi yabo aranguruye, no kuyicurangira n’ibifite amajwi byose. Kandi iyo harimo ibicurangisho kenshi hazamo no kubyinira Imana. Umwanditsi w’iyi Zaburi yabibutsaga itegeko ry’Imana nkuko dusoma ngo: “Kandi mu gihe cy’umunezero wanyu, no mu minsi mikuru yanyu, no mu mboneko z’amezi yanyu, mujye muvuza ayo makondera mu itamba ry’ibitambo byanyu by’uko muri amahoro, nuko azababera urwibutso rubibukisha imbere y’Imana yanyu. Ndi Uwiteka Imana yanyu.” (Kub.10:10). Nta gihe na kimwe abana b’Imana baba badakwiriye kuramya no guhimbaza Imana. Ubwo wari mu mubabaro waratatse, ndagukiza (8): Asafu yibutse umunsi Abisirayeli bakoranirijwe hamwe igihe bitegura guhunga kuva muri Egiputa. Uwo munsi wari itangiriro ryo kubᾱturwa kwabo, kandi wabaye ishingiro n’impamvu y’amateraniro yabo yose. Ikibazo: Ese wowe ni izihe mpamvu zigutera gushima no guhimbaza Imana muri iyi minsi ya none?