Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa mbere 10 Ukwezi kwa kabiri Kubara 13.1-20

Taliki 10 Gashyantare - Taliki 11 Gashyantare

Ikib.3

“Tuma abantu batate igihugu cy’i Kanani, icyo mpa Abisirayeli (2): Ko Imana yari izi neza igihugu ijyanyemo ubwoko bwayo, ikaba yari izi neza ibyiza bikirimo, kuki yategetse Mose kohereza abatasi? Ubundi iyi nama yazanywe n’abaturage (Guteg.1.22), icyo Imana yakoze ni ukuyishyigikira no kuyishimangira kuko byari guha abantu isura nziza y’ibyo Imana ibahishiye mu gihugu cy’amasezerano. Ibyo Imana ikwifuriza n’ibyiza s’ibibi, ujye uharanira kuguma mu masezerano (Zab.25.3). Mutate igihugu mumenye uko kimeze (18): Aba batasi bagombaga kuzana amakuru y’ukuri ku gihugu cy’amasezerano: abantu bagituye n’imbaraga zabo (18), imidugudu yabo n’imiterere yayo (19), ubutaka bw’igihugu n’umwero wabwo (20). Ibi ni ugushakira icyerekezo abaturage bari bayoboye, bakajya imbere bafite ibyiringiro bidashidikanya. Icyifuzo: Sengera abayobozi mu mirimo itandukanye kugira ngo bagire uyu mutima wo kureba kure kugira ngo bayobore neza abo bashinzwe.

Details

Start:
Taliki 10 Gashyantare
End:
Taliki 11 Gashyantare

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN