
- This event has passed.
Kuwa kane 9 Ukwezi kwa mbere Matayo 6.16-23
Ikib.1 ..Ni mwiyiriza ubusa ntimukabe nk’indyarya.. (16): Kwiyiriza ubusa ubwabyo si bibi, Yesu ubwe yamaze iminsi mirongo ine atarya (Mat.4.1-2). Abera b’Imana mu Isezerano rya kera bariyirizaga (Dan.10.2-3) intumwa nazo zariyirizaga (Ibyak 13.2-3) natwe abakristo ba none ni ngombwa kugira ibihe byo kwiyiriza ubusa. Icyo tugomba kwirinda ni ukwiyiriza nk’ukw’Abafarisayo b’indyarya biyirizaga ubusa kugira ngo bereke abantu ko aribo bakiranuka mu mategeko. Itabaza ry’umubiri ni ijisho.. (22): Abantu benshi ntibajya bitondera ibyo bareba niba ari byiza cyangwa niba ari bibi. Iyo tumenyereye kureba ibibi n’ibyaha biratinda bigahindura umutima wacu umwijima, niyo mpamvu dukwiye guhitamo ibyo tureba tukirinda cyane kwanduza umubiri wacu no gukunda kureba ibitagira umumaro by’ibyaha. Inama: “Witonde rero umucyo ukurimo utaba umwijima” (Luka 11.35). Indir.195 Gushimisha.