Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 8 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 3.1-26,4.1-7

Taliki 8 Gicurasi

Ikib.5
“Mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu” (26):
Kuba abana b’Imana ntibituruka mu mirimo y’umuntu, bituruka k’ukwizera Yesu
kuko ari we wasohoje umurimo wose. Ku bizera nta tandukaniro na rimwe
ririho kuko Yesu yabahaye kuba umwe muri we. Abizera Kristo bose n’urubyaro
rwa Aburahamu bakaba n’abaragwa nk’uko Imana yabibasezeranije. Mbega
amasezerano meza abakristo dufite! Imana ijye ihora itwibutsa abo turi bo
natwe duhore tuyihimbaza.”Maze igihe gikwiriye gisohoye, Imana yohereza
Umwana wayo,…”(4): Pawulo yagereranije abatwarwaga n’amategeko
53 Umusomyi wa Bibiliya 2025
nk’abana bato ntaho bataniye n’abakozi babarera, ariko iyo bakuze nibwo
basobanukirwa urwego bariho. Mbere yo kuza kwa Yesu, Abisirayeli bari
nk’abana bato, bagengwa n’amategeko; nyamara igihe kigeze Imana yohereza
Yesu mu isi ngo aducungure (4.5). Hashimwe Yesu wadukuyeho urubanza
rwaturegaga ubu turi Abana b’Imana. Icyifuzo: Dusabe Mwuka Wera, ahore
atwibutsa ko tutakiri imbata, ahubwo ko turi abaraganwa na Yesu Kristo.
(Rom.8.17). Indir.105 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 8 Gicurasi

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN