
- This event has passed.
Kuwa kane 5 Ukwezi kwa cyenda Yosuwa 22.21-34
Ikib.3
Ahubwo twabigize dufite impamvu,…(24): Imvugo ituje yuje ubugwaneza babajijwemo ni yo bakoresheje basubiza abababajije impamvu bubatse igicaniro. Basobanuye igitekerezo bagize bakanagishyira mu bikorwa bituma abaje babarakariye bacururuka imitima, bashima Imana. Gusubizanya ineza guhosha uburakari (Imig.15.1). Ibyo binezeza Abisirayeli bahimbaza Imana,.. (33): Abaje bababaye, barakaye, biyemeje no kurwana basubiyeyo bahimbaza Imana. Hari igihe abantu bibeshya bakibwira ko umuntu arimo gukora nabi, ariko bamara gusobanukirwa bakamufasha gushima Imana. Hari igihe umuntu akizwa, abo mu muryango we bakabyakira nabi bakanamutoteza, bamara gusobanukirwa neza ibyiza by’agakiza yakiriye bakamugarukira; batanakizwa bakamubohora, bakanamusubiza uburenganzira yari yaravukijwe. Inama: Wowe ugifatwa nk’uwayobye, ndetse ukaba utamerewe neza mu muryango kubera icyemezo wafashe cyo gukizwa, ntucike intege nibamara kugusobanukirwa bazakugarukira. Indir. 74 Gushimisha.