Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 3 Ukwezi kwa kane 1 Samweli 22.1-23

Taliki 3 Mata

Ikib.3
Nabonye mwene Yesayi aza i Nobu kwa Ahimeleki (9): Umwami Sawuli
amaze kumenya ko Dawidi yahunze anyuze i Nobu, akaba ageze i Gibeya h’ i
Rama, kandi ko Umutambyi Ahimeleki yamwakiriye akamuha imitsima yejejwe,
Sawuli n’umujinya mwinshi yahise atumiza Ahimeleki ngo abisobanure (14). Mu
busobanuro Ahimeleki yatanze yagaragaje ko abona Dawidi nk’umwiringirwa
kandi akumva umukwe w’i Bwami atakosereza umwami. Twe Umwami wacu ni
Yesu Kristo. Uwo munsi yica abantu mirongo inani na batanu bambaraga
efodi y’ igitare (18): Umwami Sawuli yabwiye abarinzi be kwica abatambyi
b’Uwiteka kuko bafatanije agatoki na Dawidi (17). Ariko abagaragu ntibumvira
umwami. Ahubwo Dowegi afata iyambere ashyira mu myanzuro ibyo umwami
ashaka, bityo ubuhanuzi bw’iteka rizacirwa inzu ya Eli buba burasohoye (1
Sam.2.30-31). Ujye ushishoza mbere yuko ukurikiza ibyo umuyobozi wawe
akubwira cyangwa agutegeka. Zirikana: Ninde uhiga ubugingo bwawe?
Ntibikwiye kumena amaraso y’utariho urubanza!

Details

Date:
Taliki 3 Mata

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN