Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

Kuwa kane 3 Ukwezi kwa cumi Zaburi 78.1-20

October 3

Ikib.4

Ntituzabihisha abuzukuruza babo (4): Umwanditsi ashishikariza ubwoko bw’Imana kuzajya babwira abuzukuruza babo, nab’igihe kizaza ishimwe ry’Uwiteka, hamwe n’imbaraga ze n’imirimo itangaza Imana yakoze. Imana yategetse ko Abisirayeli babibwira abana babo, kugira ngo ab’igihe kizaza bazabimenye nabo babibwire abana babo (4-7). Intego yiri tegeko ni ukwiringira Imana, no kwirinda kwibangirwa imirimo Imana yakoze. Imana yategetse ababyeyi ko bagomba kwigisha abana babo, nabo bakazigisha abazabakomokaho (Guteg.6:6-9, Kuva 10:2). Ibyo byari ukugira ngo imirimo y’Imana itibagirana. Ibi bigaragaza uruhare rw’ababyeyi mu gutoza imiryango yabo kumenya, no kubaha Imana aho kubirekera abarimu b’ishuri ry’icyumweru. Zirikana: Ibyo Imana yagukoreye, ubimenyeshe abana bawe n’abuzukuru, kugira ngo murusheho gushimira Imana, no kuyizera mu bihe byose. Indir. 415 Gushimisha.

Details

Date:
October 3

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN