Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 29 Ukwezi kwa gatanu Matayo 28.11-20

Taliki 29 Gicurasi

Ikib.2,4

Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi (18): Iyi niyo nshuro ya nyuma, Yesu yabonanye n’intumwa ze zose akiri mu isi. Ababwira amagambo yo kubakomeza dore ko bari barahungabanyijwe bikomeye n’urupfu rwe. Inshingano yari agiye kubasigira bagombaga kuyishyira mu bikorwa bashize amanga. Muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa (19): Inshingano nkuru Yesu yasigiye abigishwa be ni uguhindura abantu b’amoko atandukanye atizera bakamukurikira. Kugira ngo babigereho, bagombaga: 1. Gusanga abantu hirya no hino aho batuye bakababwira Ubutumwa Bwiza, 2. Kubatiza abemeye guhinduka nk’ubuhamya bw’impinduka zabaye mu mibereho yabo, 3. bakabigisha ijambo ry’Imana kugira ngo bashinge imizi mu byo bizeye. Nawe uyu munsi urahamagarirwa kwamamaza inkuru nziza ya Yesu. Izi nshingano abigishwa bari bamaze guhabwa ntibari kuzishoboza bonyine, ariko Yesu yiyemeje kubana nabo (20). Uyu murimo ukeneye imbaraga z’Imana Ikibazo: Ugeze he uhindurira abandi kuba abigishwa ba Yesu Kristo? Indir. 414 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 29 Gicurasi

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN