
- This event has passed.
Kuwa kane 28 Ukwezi kwa cumi na kumwe 1 Yohana 3.11-24
Ikib.3
Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukunda (11): Imana ni urukundo kandi itegeko iduha ni iryo gukundana (Mat.22.37-40). Ubwo Imana ari urukundo n’abana bayo ni rwo rukwiriye kubaranga, kuko udakunda atamenye Imana. Gukunda bene Data bigomba kugaragarira mu bikorwa by’urukundo n’impuhwe tubagirira. Iryo ni ibanga ry’ubwami bw’Imana Yohana agambiriye kutugezaho. Urukundo nyakuri rushingiye kuri Yesu watanze ubugingo bwe ku bwacu. Uwo yadupfiriye tukiri abanyabyaha (Rom.5.8). Urwo rukundo rwitangira abandi udategereje ko bakwitura, ni imbuto y’Umwuka Wera mu mitima y’abamaze kwakira Yesu Kristo mu buzima bwabo. Urukundo nyakuri kandi rumara ubwoba rugatuma tugirana ubusabane n’Imana (21-24), maze bigatuma umutima utuza ntuducire urubanza. Umutima utuje ni wo ufasha abandi bafite ibibazo. Pawulo yavuze neza ibya bene uwo mutima wuzuye urukundo (1 Kor.13.1-7). Ikibazo: Mbese wumva umutima wawe wuzuye urukundo kugera kuri urwo rwego?