
- This event has passed.
Kuwa kane 26 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 8.1-22
Ikib.3
Uduhe Umwami wo kujya aducira imanza (6): Samweli amaze gusaza yagize abahungu be (Yoweli na Abiya) abacamanza ba Isirayeli, ariko abahungu be ntibari bafite ingeso zo kubaha Imana nka Samweli; bacaga imanza zibera, bagakunda ibintu no guhongererwa (1-3). Ibyo abahungu ba Samweli bakoraga ntibyashimishije Abisirayeli, abakuru b’imiryango bajya i Rama gusaba Samweli kubimikira Umwami uzajya abacira imanza (6). Samweli byaramubabaje, ariko abitura Imana. Maze Uwiteka asubiza Samweli ati: “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze” (7). Uwiteka yabwiye Samweli uko umwami bashaka azabagenza n’uko ubwami bukora, amutegeka kujya kubisobanurira Abisirayeli. Samweli yarabikoze ariko Abisirayeli banga kumva (9-21). Uwiteka asubiza Samweli ati “Bumvire, ubimikire Umwami” (22). Zirikana: Kumvira Uwiteka biruta ibyo duhitamo byose, tubona ko ari byo byatugirira umumaro.