Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 26 Ukwezi kwa cumi n’abiri Luka 2.8-20

December 26, 2024

Ikib.3

Nuko Malayika w’Umwami Imana abahagarara iruhande…bagira ubwoba bwinshi (9): Abashumba, abantu baciye bugufi nibo bamenyeshejwe bwa mbere inkuru nziza yuko umukiza yaje. Abashumba rero babaye aba mbere mu kwibonera Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira (14): Kuririmbira uruhinja byari bisanzwe ari umuco mu Bisirayeli, ariko kuri Yesu we ni abamarayika baririmbye basingiza Imana. Ndakwifuriza kubaho ubuzima buhimbaza Imana. …Dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose (10): Inkuru ya Yesu ntawe ugomba kuyihererana. Uwamumenye wese afite inshingano yo kubimenyesha abandi (Mat 28.19-20). Petero na Yohana bo bareruye bati “ntidushobora kwiyumanganya, ngo tureke kuvuga ibyo twabonye n’ibyo twumvise” (Ibyak.4.30). Ikibazo: Ese wowe inkuru ya Yesu nk’Umwami n’Umukiza urayizi? Ibye se wishimira kubyamamaza mu bandi, cyangwa urabiceceka? Indir. 414 Gushimisha.

Details

Date:
December 26, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN