
- This event has passed.
Kuwa kane 24 Ukwezi kwa kane Kubara 31.25-54
Ikib.7
Ugabanye iminyago mu migabane ibiri ingana: umwe uhabwe abazi
kurasana batabarutse, undi uhabwe iteraniro ryose (27): Nyuma y’urugamba
rw’Uwiteka, habagaho kugabanya iminyago. Umugabane wa mbere wahabwaga
abarwanye ku rugamba, uwa kabiri ugahabwa iteraniro ryose ryasigaye naho
uwa gatatu ukaba uw’Uwiteka kuko yabaga ari we nyiri urugamba. Abarwanyije
Abamidiyani bahawe kimwe cya kabiri cy’iminyago yose, ikindi cya kabiri kiba
icy’iteraniro ryose. Iyo ubaye ingabo y’Uwiteka ubona igihembo gifatika kurusha
utagiye ku rugamba. … Ubihe Abalewi barinda ubuturo bw’Uwiteka (30): Mu
mugabane w’Abisirayeli havuyemo igihembo cy’abakora umurimo w’Imana buri
munsi. Gukorera Imana habamo umugisha. Iyo ukorera Imana, ukayikiranukira,
ukagira umutima unyuzwe, na yo irakwibuka ikaguha ibyo ukeneye (1 Tim.6.6).
Zirikana: Imana ni umukoresha mwiza. Indir. 219 Gushimisha.