
- This event has passed.
Kuwa kane 22 Ukwezi kwa munani Yosuwa 9.1-27
Ikib.1
—Turaturuka mu gihugu cya kure, nuko mudusezeranye isezerano (6b): Mu buriganya bwabo, Abagibeyoni birinze kuvuga ku makuru ya Yeriko na Ayi, kugira ngo Abisirayeli batabatahura. Ntibari kumenya iby’iyo mirwano ya vuba, kandi bavuga ko bari mu rugendo, baturutse kure cyane. Abagibeyoni bize ibikubiye mu mategeko ya Mose, kuko yemeraga ko haba amasezerano y’amahoro, hagati y’Abisirayeli n’abo mu mijyi ya kure, ariko ko imijyi yose ibegereye bagombaga kuyirimburana n’abayituye, kugira ngo batazatuma bayoboka ibigirwamana byabo (Guteg.20.10-18). Uku kwiyoberanya, niko Satani akoresha ngo agushe umuntu mu mutego, ujye ushishoza mbere yo gufata icyemezo. Abisirayeli bemezwa n’ibyokurya byabo, batabishobanuje Uwiteka (14): Yosuwa n’abakuru b’Abisirayeli bakoze ikosa rikomeye, bemera gukorana amasezerano y’amahoro n’abanzi, batagishije Imana inama. Abagibeyoni bahindutse abagaragu b’Abisirayeli, ariko babaho. Inama: Twirinde, mbere yo gufata icyemezo icyo aricyo cyose, tujye tugisha Uwiteka inama (Zab.16.7). Indir. 388 Gushimisha.