
- This event has passed.
Kuwa kane 22 Ukwezi kwa gatanu Abacamanza 5.16-31
Ikib.2,3
Nimuvume Merozi, ni ko marayika w’Uwiteka yavuze... (23): Debora yari umuntu wemera abandi ngo bakorane na we. Abakora neza yarabashimaga ntiyiyitirire ibyiza byose, naho abakoze nabi akabagaya (16-18). Urugamba barwanaga ntiyarugize urwe, ahubwo yamenye ko ari urw’Uwiteka. Hari imiryango ine itaratabaranye na Debora (17). Mbese byaba byaratewe ni iki? Birashoboka ko byatewe: 1. No kutizera Imana? 2. No kutagira ishyaka n’umwete? 3. No gutinya umwanzi cyangwa urupfu? 4. No kwanga kwiteranya n’abo bagiranye amasezerano yo guturana? (16-17). Ngaho byibaze nawe. Abitabiriye urugamba bakoranye n’Imana. Amagare y’intambara ya Sisera ntacyo yamumariye. Ijuru ryarabatabaye, Imana yagushije imvura nyinshi umugezi Kishoni uruzura, amagare atwarwa n’umuvu. Abakristo bamwe batsindwa n’intambara z’uyu munsi bitewe no kubura Imana nk’umuyobozi wabo. Gukorana n’Imana biha umuntu imbaraga n’ituze bikomeye (Yes.30.15). Icyifuzo: Sengera abakristo kurwana intambara nziza, bashyire Yesu imbere kandi nabo ubwabo bakorane bemerana.Indir.205 Gushimisha.