
- This event has passed.
Kuwa kane 20 Ukwezi kwa kabiri Kubara 17.16-28
Ikib.2
Uwo nzatoranya inkoni ye izarabya, maze imbere yanjye mare kwitotomba Abisirayeli babitotombera (20): Imana ni Imana ya gahunda, ntabwo ikunda akajagari gaterwa n’irari ry’ubutegetsi ryari rimaze gukura mu bwoko bwa Isirayeli. Inkoni yari ikimenyetso cy’ubutware, bityo abahagarariye imiryango bagombaga gushyira ibimenyetso by’ubutware bwabo imbere y’Imana (17, 21) ikaba ari yo yerekana uwo yatoranije ikamara impaka muri Isirayeli. Izi nkoni zose zari zimaze imyaka, zari zumye, uretse igitangaza cy’Imana ntabwo zari kurabya! Dore turarimbuka, turapfuye, twese turapfuye (27): Ikimenyetso Imana yatanze cyaciye impaka zose ndetse gitera abantu kugira ubwoba no kwihana.Iyo nkoni ya Aroni yongewe ku bihamya byari bisanzwe mw’Ihema ry’Ibonaniro kugira ngo ihore ari urwibutso rubuza abantu gushyugumbwa biha imirimo Imana itabahamagariye (25). Impaka zose mu murimo w’Imana zari zikwiye kujya zicibwa n’ikimenyetso cy’imbuto! (Mat. 7:16)! Ikibazo: Twibaze niba turi mu mbuto z’Umwuka cyangwa ni iza kamere? (Gal.5.19-22).