Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 2 Ukwezi kwa mbere Matayo 4.1-11

January 2, 2024 - January 3, 2024

Ikib.4,6 Maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu… (1): Birashoboka ko mu gihe cya mbere abantu batangiriraga umurimo mu butayu, kuko nta nsengero zari zihari: Yohana umubatiza yabaye mu butayu (Mat.3.1). Yesu nawe byabaye ngombwa ko umurimo awutangirira mu butayu. Mose nawe yagiye mu butayu gutegurirwa umurimo w’Imana (Kuva 3.1). Abisirayeli nabo bavuye mu Egiputa bagiye mu butayu mbere y’uko bajya i Kanani, uretse ko bo bahivovoteye (17.13). Nitunyura mu butayu tujye twibuka ko ari ibisanzwe ku bakozi b’Imana. Niba uri umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke umutsima (3):

Satani azi neza ko Yesu ari umwana w’Imana, icyo ashaka ni uko Yesu akoresha ububasha afite bw’Umwana w’Imana ku nyungu ze, akicira inzira zitanyuze mu bushake bw’Imana. Satani yeretse Yesu ibifatika (bwira iri buye rihinduke umutsima). Ikigeragezo cya Satani kenshi kiza gifatika kandi gifite rukuruzi kugira ngo kigushe ugeragezwa. Ariko Imana udushoboza mu kwihanganira ibigeragezo (1 Kor.10.13).   Icyifuzo: Sengera abarimo kunyura mu bigeragezo bitandukanye kubitsinda baticiriye inzira inyuranye n’ubushake bw’Imana. Indir. 359 Gushimisha.

Details

Start:
January 2, 2024
End:
January 3, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN