Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 16 Ukwezi kwa mbere Kubara 4.1-20

Taliki 16 Mutarama - Taliki 17 Mutarama

IGITABO CYA MOSE CYA KANE CYITWA KUBARA

Iki gitabo cyanditswe na Mose. Cyiswe icyo Kubara kubera amabarura abiri akivugwamo (1.1-54;26.1-65). Nyamara ukurikije ibikubiyemo cyagombye ahubwo kwitwa “Urugendo rwo mu butayu”. Gikubiyemo inkuru y’uburyo Abisirayeli biteguye kwinjira mu gihugu cy’i Kanani, uko bacumuye k’Uwiteka na we akabahana, n’uburyo bongeye kwitegura ubwa kabiri kwinjira mu gihugu cy’isezerano. Urwo rugendo rukubiyemo inyigisho zifasha umukristo uvuye mu buretwa bw’ibyaha amaramaje kujya mu gihugu cy’isezerano no kumenya ibibazo bishobora kumunaniza mu rugendo. Ibyo bimufasha kumenya ibanga ryo kunyura muri byose anesheje ngo kw’iherezo azahabwe umugabane mu byasezeranijwe. Ibikubiye muri iki gitabo byashyirwa muri ibi byicirio bitatu by’ingenzi: Imyiteguro y’urugendo rwo mu butayu (1.1-10.10); Inzira y’ubutayu kuva ku musozi wa Sinayi kugera mu bibaya bya Mowabu (1.11-25.18); Imyiteguro yo kwinjira i Kanani (26.1-36.13)

Ikib.4

Abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu (3): Imana yita ku bintu byose kugeza no ku myaka y’abazakora imirimo yo kwikorera ibikoresho byo mw’Ihema ry’Ibonaniro. Bagomba kuba ari abantu bakuru kugira ngo batazakora amakosa y’uburangare, ariko bakaba n’abantu bagifite imbaraga zo kwikorera biriya bintu byose! Imana ishimangira impamvu z’ayo mabwiririza ibibutsa ko uwo murimo bazaba bakora ari “uw’ibyera cyane.” (4). Ariko bo ntibakinjizwe no kubona ibyera n’akanya nk’ako kumiraza badapfa (20): Nubwo Abakohati bari Abalewi kimwe na Aroni n’abahungu be, kandi bagaheka ibikoresho byo mw’Ihema ry’Ibonaniro byose, ntabwo bari bemerewe kubihambira no kubihambura ngo batareba ibyo batemerewe kureba by’Ahera cyane. Igihano cyo guca kuri aya mabwiriza cyari urupfu. Inshingano twahawe zo kwamamaza inkuru ya Yesu ntizitwemerera gukora ibidahwitse mu murimo, tujye twirinda. Zirikana: “Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera kandi nzaherwa icyubahiro imbere y’ubu bwoko bwose” (Lewi.10.3) Indir. 68 Gushimisha.

Details

Start:
Taliki 16 Mutarama
End:
Taliki 17 Mutarama

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN