
- This event has passed.
Kuwa kane 14 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 7.15-28
Ikib.1
Nyuma negera umwe mu bari bahagaze aho mubaza amashirakinyoma y’ibyo byose… (16): Mu gusobanuza ibyo yeretswe, igisobanuro Daniyeli yahawe; ni inyamaswa enye zishushanya abami bane bazategeka isi (17), ariko inyamaswa ya kane izaba ari na yo bwami bwa kane buzaba budasa n’ubundi bwami bwabubanjirije (23). Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha (21): Nubwo Daniyeli yarose inyamaswa enye, ariko yatewe amatsiko cyane n’inyamaswa ya kane, kuko yari iteye ubwoba cyane. Kandi Daniyeli yifuje kumenya iby’amahembe cumi, cyane cyane ihembe ryarwanyije Abera (19-20). Gusa igikuru nuko abera bazatsinda batabitewe n’ikindi uretse umukuru nyir’ibihe byose (22). Yohana nawe yeretswe abo bera bagandagaje hamwe na Yesu mu bwami bw’Ijuru (Ibyah.7.9-10). Zirikana: Intego yacu yo gukizwa si ukuruhuka intambara n’ibibazo byo mu isi tukiyirimo, ahubwo ni ukuzabana n’Umwami wacu Yesu mu bwami bwe. Indir. 189 Gushimisha.