Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 12 Ukwezi kwa cumi n’abiri Ezira 8.1-36

December 12, 2024

Ikib.3,7

Maze ntegeka kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava (21): Nyuma y’uko Ezira abwiye umwami ko amaboko y’Imana yacu ari ku bayishaka ngo ibagirire neza (22), byamuteye isoni kumusaba ingabo zizabarinda mu nzira, kuko bashoboraga guhura n’abajura, bakabanyaga ibyo bari bazamukanye. Bageze ku kagezi Ahava, Ezira afata icyemezo cyo gutegeka abantu biyiriza ubusa, barasenga, bayoboza Imana inzira ibatunganiye.. Mube maso mubirinde kugeza aho muzabigereza imbere y’abatware n’abatambyi n’Abalewi…(29): Ezira umutambyi yibukije Abalewi ko berejwe Uwiteka, ndetse n’ibikoresho byo kuzakoresha mu nzu y’Uwiteka bafite nabyo ari ibyera, bityo abasaba kuba maso bakabirinda. Ubu bunyangamugayo ntibukiboneka henshi, hari benshi baragizwa ibintu by’Imana ugasanga aho kubibera maso, no kubirinda, babicunze nabi. Icyifuzo: Sengere abayobozi b’amatorero, kugira ngo Imana ibashoboze kwirinda ubwabo, kandi barinde n’umukumbi Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi (Mat.20.28). Indir. 385 Gushimisha.

Details

Date:
December 12, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN