Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 10 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 15.1-16

October 10, 2024

Ikib.6

None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose n’ibyo bafite byose. (3): Imana ifite uburenganzira bwo guhana amahanga; iyahora ibibi aba yarayikoreye, cyangwa yarakoreye ubwoko bwayo. Nk’Abameleki yabahoye ukuntu barwanyije Abisirayeli bari mu bibazo bikomeye, mu gihe batahukaga bava muri Egiputa (Kuva 17.14). Ufite uburenganzira bwo guhitamo icyemezo ufata, ariko ntufite uburenganzira bwo guhitamo ingaruka zizakurikiraho. …Banga kubirimbura rwose… (9): Ubusanzwe, iminyago yajyaga ikoreshwa nk’ibihembo by’ingabo cyangwa urwibutso rw’urugamba abantu babaga bararwanye. Birashoboka ko Imana itashakaga kubona hari abantu bazajya bishimira ibintu bifitanye isano n’akababaro Abameleki bateje ubwoko bwayo. Sawuli n’abo bari kumwe ntibumviye Imana, ahubwo bakoze ibyo bishakiye. Ibi rero ntaho bitandukaniye no kugomera Imana, kandi bigira ingaruka (Yes.1.20; Rom.13.2). Gusenga: Mana, utubabarire ko akenshi tutakumvira nk’uko utegeka, ahubwo tugashyiramo ubwenge bw’umubiri, tukabigenza uko twe dushaka. Indir. 192 Gushimisha.

Details

Date:
October 10, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN