
- This event has passed.
Kuwa kane 10 Ukwezi kwa kane Matayo 26.17-30
Ikib.2,7
Kuko aya ari amaraso y’isezerano rishya (28a): Isezerano Imana yagiranye
n’Abisirayeli ryahamijwe n’amaraso y’inka (Kuva 24.5-8). Nyuma y’aho,
Imana yababwiye ko izagirana nabo isezerano rishya ritandukanye n’iryo
yari yaragiranye na ba sekuruza babo (Yer.31.31-32). Iri sezerano ryari
rigiye guhamywa n’amaraso atari ay’inka, ahubwo y’Umwana w’Imana ubwe.
Amaraso ava ku bwa benshi ngo babarirwe ibyaha (28b): Amaraso ya Yesu
yameneye ku musaraba afite ubushobozi bwo gutsindishiriza umunyabyaha
wizeye kugira ngo yemerwe n’Imana (Rom 5.9). Yesu ntazongera kunywa
ku mbuto z’imizabibu kugeza umunsi azasangirira n’abigishwa vino
nshya mu bwami bwa Data (29): Ifunguro ryera si umuhango ugarukira ku
kwibuka ibyabereye ku musaraba gusa; cyangwa kurya no kunywa. Ahubwo
ni n’igihango hagati ya Kristo n’Itorero rye mu gushimangira ko igihe kizagera
maze Yesu akishyira Itorero mu bwami bwe bw’iteka. Icyifuzo: Ndakwifuriza
guharanira kuzabana na Yesu mu bwami bwiza twateguriwe (Ibyah.21.1-4).
Indir. 69 Agakiza.