Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 1 Ukwezi kwa munani Zaburi 73.1-28

August 8, 2024 - August 9, 2024

Ikib.3

Kuko nagiriraga ishyari abibone ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza (3): Ukuri kuzwi n’abantu b’Imana ni uko Imana ikunda abayikunda (imig.8.17). Ugira umwete wo kumvira amategeko y’Imana, imusumbisha amahanga yose agahabwa imigisha yose (Guteg.28.2), naho utumvira Imana umurage we ukaba imivumo yose (Guteg.28.15). N’uyu munyezaburi uko kuri arakuzi (1). Ariko ikibazo afite ni uko abona ahubwo hano ku isi abanyabyaha aribo bagubwa neza kumurusha, bikamutera kumva yareka kwizera bitewe nuko abona abatizera Imana bamurusha kugubwa neza (2-12) akibaza ati: “Noneho byaba bimaze iki gukomeza gukiranuka?” (13). Gusa yagaruye umutima yiyemeza ko uko byamera kose atakwigana ababi ngo avuge nkabo, akore nkabo, nubwo baguwe neza (15). Iyi Zaburi yashoje ibitekerezo n’imvugo by’uyu munyezaburi byahindutse (15,28), kuko yaramaze kumenya ko ikirusha ikindi inyungu ari iherezo ryiza, kandi abanyabyaha bo iherezo ryabo ari ribi (17-19). Imbuzi: Ukundwa ntukigane ikibi, ahubwo wigane icyiza (3 Yoh.11). Indir. 68 Agakiza.

Details

Start:
August 8, 2024
End:
August 9, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN