
- This event has passed.
Kuwa kane 1 Ukwezi kwa gatanu Zaburi 93.1-5
Ikib.2
Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro, Uwiteka arambaye yikenyeje
imbaraga (1): Hariho imyambaro umuntu yambara tugahita tumenya uwo
ariwe, cyane abo mu nzego z’umutekano, abatuyobora mu madini, mu nkiko
n’ahandi. Iyo tubabonye muri iyo myambaro, tubabonamo abanyacyubahiro
n’abanyabubasha. Imana yacu yo irenze imbaraga n’icyubahiro by’abantu
niyo mpamvu abantu bakijijwe ntagushindikanya ko bazambikwa imyenda
y’icyubahiro ariyo myambaro Yera (Ibyah.3.5), haranira nawe kuzayambara.
Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru, inzuzi ziteye hejuru amajwi yazo (3): Inzuzi
uyu muririmbyi avuga ni abantu, kuko mu mvugo ya Bibiliya hari ahantu henshi
ikoresha ijambo amazi, kandi ishaka kuvuga abantu (Ibyah.17.15). Uko gutera
hejuru rero kw’inzuzi, biragaragaza ukwigomeka kw’abantu bamwe, bigomeka
Umusomyi wa Bibiliya 2025 50
ku bwami bw’Imana, nyamara uko bakwigomeka kose, ntacyo byamara, kuko
Imana ibarusha imbaraga (4). Zirikana: Imbaraga z’Imana n’icyubahiro cyayo,
biruta cyane iby’abantu (1 Ngoma 29.11). Indir. 137 Gushimisha.