Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 8 Ukwezi kwa kane 1 Samweli 25.23-44

Taliki 8 Mata

Ikib.1,3
Icyo cyaha abe ari jye gihereraho (24): Uburyo Abigayili yitwaye imbere ya
Dawidi binyuranye n’ukwa Nabali. Abigayeli yatakambye avuga ko Nabali ari
“ ikigoryi” kandi ko izina ariryo muntu (17), byashoboka ko impamvu Abigayili
yavuze atya byaturukaga ku izina Nabali bisobanura ngo umuswa, ikindi ni
uko mu gihe cya kera bemeraga ko izina ry’umuntu ariryo ryarangaga kamere
n’ibikorwa bye (Guteg.13.14). Imyitwarire y’Abigayeli kuri Dawidi itandukanye
niy’umugabo we (10). Imana yakoresheje uyu mugore ibyananiye umugabo we,
nawe mu ntege nke zawe yagukoresha iby’ubutwari, ujye wizera gusa. Uwiteka
namara kukugirira neza, uzibuke umuja wawe (31): Abigayili yarasobanukiwe
neza ko Dawidi azaba Umwami wa Isirayeli yaciye bugufi mu cyubahiro kinshi,
kandi abwira amagambo meza y’umugisha Dawidi, kuko yarazi neza ko azaba
umwami wa Isiraheli: Zirikana: Ese nawe ushobora kwitangira icyaha cy’undi?
Wabasha guca bugufi kugira ngo ugirirwe imbabazi? Indir.104 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 8 Mata

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN